Print

GASABO:Umukozi mu murenge akurikiranweho kunyereza amabati

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2019 Yasuwe: 1069

Uyu mukozi yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru avuga ko hari umugore yahaye amabati aruta ayo yari akeneye, bityo bigakekwa ko yabikoze agamije kuzatwara ayo arengaho.

Uyu mugore ngo yahawe amabati 25, kandi yari akeneye arindwi yo gusanisha igikoni cye cyahitanwe n’inkubi y’uuyaga yahushye taliki 19 Kanama, 2019.

Uriya mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Bivugwa ko hari andi mabati yagaragaye mu busitani bw’Umurenge wa Jali.

Umuseke dukesha iyi nkuru uracyagerageza kuvugana na Deo Rugabirwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali ngo agire icyo abitangazaho.

Uvugwaho kunyereza ariya mabati ngo afungiye ku biro bya RIB mu Murenge wa Gatsata.