Print

Umukwe yateje urunturuntu ubwo yageraga ahagombaga kubera ubukwe yambaye ikoboyi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 7656

Uyu mugabo waciye ibintu hirya no hino ku isi,yakoze ibisa n’amahano ubwo yageraga ahagombaga kubera ubukwe yambaye ikoboyi mu gihe umugeni we yari yambaye ikanzu y’ubukwe y’umweru cyane.

Mu mafoto yafotorewe ahabereye ubukwe,uyu mugeni yagaragaye yaberewe cyane ariko uyu mugabo we yamusebeje aza yiyambariye nk’umushumba kandi nta bushobozi yabuze.

Uretse iyi pantaro y’ikoboyi,uyu mugabo yari yambaye igishati kirekire cyane munsi yacyo yambaye igipira cy’umutuku.

Uyu mugabo yagiye kubihuhura ashyiramo ingofero nayo itagezweho nayo yatumye benshi bamuha urw’amenyo.

Nubwo uyu mugabo yari yambaye nabi,ntibyabujije ubukwe kuba kuko yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we.

Umwe mu bari batashye ubu bukwe yagize ati “Byasaga nkaho yari umugenzi wigendera hanyuma baramuhamagara ngo aze akore ubukwe.Umugeni yari yambaye neza cyane aberewe.”

Umuntu wasangije aya mafoto abakunzi b’ikinyamakuru Reddit ntiyigeze avuga igihugu uyu mukwe n’umugeni bakomokamo n’imyaka bafite.