Print

Akiwacu Colombe yahishuye uburyo bashatse kumusambanya ubwo yabaga Miss

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2019 Yasuwe: 8476

Nyuma yo kuba Miss,Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Ubu Colombe yagarutse mu Rwanda , mu gikorwa cyo kuzagira uruhare mu gutanga amanota mu irushanwa rya Miss Supranational rizaba tariki 8 Nzeri 2019.

Aganira n’itangazamakuru , Akiwacu yabajijwe nimba nta muntu wigeze umushuka ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, ahamya ko bahari nubwo yabangiye.

Miss Akiwacu ati” Nahuye nabyo byinshi cyane! Akenshi biba iyo ugiye gusaba inkunga y’ibintu runaka, njye nabibonye cyane ndi gukusanya inkunga yo kubakira incike zo mu karere ka Rwamagana. Wajyaga nko kureba umuntu yakubwiye ngo uze, mugasangira mugatangira kuvuga, bikarangira nta kintu aguhaye ari kugusaba ibindi byerekeye ubusambanyi, ukumva uratengushywe kuko wumvaga ari umuntu muzima ugiye kugufasha ugasanga ni nk’umuntu ukuruta cyane nta n’icyubahiro nawe atiyubashye”.


Comments

nayo 6 September 2019

Ubundi se wajyagayo uzi ko hari ikindi bakora?