Print

Robert Mugabe wamaze imyaka 37 ayobora Zimbabwe yatabarutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 1868

Bwana Mugabe wari ufite imyaka 95,yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Jonathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y’urupfu rwe ati: "Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry’imana nirishimwe".

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.

Yagize ati: "Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa". Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.

Bwana Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Mu bihe bya byuma by’ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu buryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.Guhera muri Mata uyu mwaka,Mugabe yivurizaga muri Singapore.

Ibihe by’ingenzi byaranze Robert Mugabe:

- Robert Mugabe yavutse mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z’ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu.

- Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y’epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by’ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally.

- Mu 1964 ari muri Rhodesia, yise guverinomana y’abazungu ’cowboys’, yarafashwe afungwa imyaka irenga 10 nta rubanza. Umwana we w’umuhungu yapfuye afunze yangirwa no kujya kumushyingura.

- Mu 1973 nubwo yari agifunze, yatorewe kuyobora ishyaka Zanu, arekuwe yahise ajya muri Mozambique atangiza intambara kuri Rhodesia.

- Mu 1976 yavugiye i Londres ko igusibuzo cyonyine cyo guha ubwigenge bwa Zimbabwe ari imbunda.

- Mu 1979 batangaje ubwigenge, Rhodesia yitwa Zimbabwe, mu 1980 haba amatora arayatsinda aba minisitiri w’intebe.

- Yavuguruye ubukungu bwa Zimbabwe bushingira ku buhinzi n’uburezi.

- Hagati mu myaka ya 1980 yashinzwe ubwicanyi bw’ibihumbi by’abo mu bwoko bwa Ndebele bashinjwaga gushyigikira Joshua Nkomo wamurwanyaga.

- Mu 1987 yavanyeho umwanya wa minisitiri w’Intebe aba Perezida, mu 1996 yatorewe manda ya gatatu.

- Muri uyu mwaka yarongoye Grace Marufu nyuma y’uko umugore we wa mbere yishwe na Cancer, bashakanye ariko n’ubundi bamaze kubyarana kabiri, umwana wabo wa gatatu yavutse Mugabe afite imyaka 73.

- Mu 2000 yugarijwe cyane n’ishyaka MDC ritavuga rumwe nawe rya Morgan Tsvangirai.

Mugabe niwe muperezida wize amashuli menshi kurusha abandi aho yari atunze impamyabumenyi 7 zirimo Masters 2.Yambuye abazungu ibihumbi 6000 amasambu bari baranyaze abanya Zimbabwe ayagabanya abahinzi b’abirabura bagera ku bihumbi 245,000.



Comments

gatare 6 September 2019

Igendere Mzee Robert Mugabe.You were a freedom fighter wahanganye n’abazungu kugeza Zimbabwe ibonye Independence muli 1980.La mort,c’est le chemin de toute la terre.Ni iwabo wa twese.Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.