Print

Umuhanzi Ne-yo utegerejwe mu gitaramo cya Kwita Izina Concert yatangaje agashya afitiye abafana akigera i Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 1458

Ne-yo wamanyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Mad,One in Million,Miss independent n’izindi,yageze mu Rwanda saa Saba n’iminota 10 z’urukerera ahita yakirwa n’umuyobozi wa EAP Mushoma Joseph uzwi nka Bubu.

Yasohotse mu kibuga yambaye inkweto z’umukara, ipantaro yera n’umupira w’umukara ndetse nk’ibisanzwe yari yambaye ingofero na yo y’umukara.

Ne-yo w’imyaka 39 n’umubyinnyi ukomeye,yandika indirimbo, ndetse akina filime no gutunganya indirimbo.Ni ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda.

Ne-yo ategerejwe mu gitaramo cya Kwita Izina Concert kizaba ku wa 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena yakira abantu bagera ku 10 000. Azaririmbana n’abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Riderman, Bruce Melodie na Meddy.

Ne-Yo wari ufite umunaniro yatangarije abanyamakuru ko yagowe n’urugendo rurerure yakoze ariko ashimangira ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse ko nk’ibisanzwe azabyinira abazitabira iki gitaramo.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nje mu Rwanda gusa nizeye ko nzahura n’abantu beza, buri wese azi ko ngira ibitaramo byiza yaba kubyina no kuririmba ni ibintu nsanzwe nkora. Abantu bagomba kwitegura igitaramo cyiza. Buri gihe mpora niteguye.”