Print

Bitunguranye Nick Minaj agiye kureka umuziki burundu

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2019 Yasuwe: 1963

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nicki yanditse ko yifuza guhagarika burundu umuziki kubera ko yifuza gukora ubukwe akaba umubyeyi wiyubashe,ikindi yavuze ko asa n’urwaye indwara yo gukora imibonano mpuza bitsina.

Ubutumwa bwe bwatunguye benshi,dore ko muri iyi minsi yari asigaye akora indirimbonyinshi kuburyo byagaragariraga abakunzi b’umuziki ko afite gahunda yo gukomeza guharanira kwagura umuziki we.

Atangaza ko agiye kuva mu muziki yanditse agira ati” Nafashe umwanzuro wo kuva mu muziki nkabana n’umuryango wanjye. Ndabizi ko mwishimye nshuti zanjye. Ku bakunzi banjye mukomeze umbe hafi mpaka mfuye,unkeneye tuzakomeza kubana, ndabakunda mu buzima”.

Nicki yatangaje ibi mu gihe yari umwe mu bahanzi ba bagore umuziki wahiriye ndetse ugatuma bagera kuri byinshi.

Muri uyu mwaka yabaye umuhanzi wa mbere w’umugore wabashije kugurisha kopi nyinshi zingana na miliyoni 100 kuri albumu ye, yahawe igihembo na RIAA (Recording Industry Association of America) cyo kuba yaracuruje neza.

Nicki amaze gutoranwa mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Grammys inshuro 10 zose, muri 2017 yegukanye igihembo cy’umuhanzi waciye agahigo ko kugaragara igihe kirekire kuri Bill Board mu ndirimbo 100 ziri kubica bigacika.

Ikindi yegukanye ibihembo by’abahanzi bagize bafite indirimbo 5 zakunzwe cyane kuri MTV.

Uyu muhanzikazi ubu ari mu rukundo n’umukunzi we witwa Kenneth Petty, bakaba bitegura kurushinga mu minsi mike, akaba ari nayo mpamvu yatumye Nicki afata uyu mwanzuro kugira bizamufashe kuba yakwita ku muryango we neza.

Nick Minaj yavutse taliki ya 9 Ukuboza 1982, ubu akaba afite imyaka 35 y’amavuko, yatangiye umuziki akiri muto aho yawukoreraga aho avuka i New York. Yatangiye kumenyekana mu muziki ku myaka 22 mu mwaka wa 2007.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bang Bang,only,no frauds,Super Bass,Pills N Potions,Star ship n’izindi nyinshi, ubu indirimbo afite muri iyi minsi ikomeje gukundwa na benshi ni Megatron yashyize hanze muri uyu mwaka.