Print

Louis Van Gaal yatangaje ikintu gikomeye cyamutunguye kuri perezida Paul Kagame n’umwihariko abanyarwanda barusha abandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 7664

Uyu Muholandi w’imyaka 68 waje mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina,yatangarije IGIHE ko yatunguwe n’ukuntu Abanyarwanda bakunda perezida Kagame ndetse ngo nibwo bwa mbere abonye umuperezida ukundwa n’abaturage be cyane kuriya.

Yagize ati “Abantu bose navuganye nabo, baramwishimiye. Nabajije Paul, ni umushoferi wacu ariko yavuze ko ari umuntu udasanzwe. Ntabwo nari narigeze numva na rimwe abantu bavuga neza Perezida wabo nk’uko mwe mubikora. Nibyo yakoze ibintu bikomeye.”

Yakomeje avuga ko intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside ari ntagereranywa mu ngeri zose. Yagarutse kandi ku rugendo rwe mu birunga aho yabonye ingagi ku nshuro ya mbere ndetse anakomoza ku mwihariko Abanyarwanda barusha abandi bantu batuye isi.

Yagize ati “Nabonye ingagi, naguha amafoto ndayafite, nagiyeyo muri iki gitondo. Ni ibintu bidasanzwe, twakoze urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo tubone ingagi ariko byari ibintu by’akataraboneka.”

Ku bijyanye n’umwihariko Abanyarwanda barusha abandi bantu ku isi,Vaan Gaal yagize ati “Ibyo nakunze ni uko abantu bo mu Rwanda basabana, ni abantu bacisha bugufi, ni ibintu by’akataraboneka. Kandi ndakeka ko u Rwanda rwateye imbere kurusha ibihugu byinshi muri Afurika kandi byabaye nyuma y’ariya mahano mu 1994, guhindura imitekerereze y’abantu muri iki gihe gito, ni ibintu by’agatangaza.”

Louis Van Gaal yabaye umutoza ukomeye mu makipe atandukanye nka Ajax, FC Barcelone, Bayern Munich, Manchester United n’ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Van Gaal ni umwe mu byamamare bizwi ku isi biritabira umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Nzeri 2019.Van Gaal aherutse gusezera ku kazi ko gutoza.