Print

Amavubi yageze mu Rwanda ari guseka nyuma yo gukura ishema ku kirwa cya Seychelles [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 2508

Aba basore baraye bandagaje ikirwa cya Seychelles ku butaka bwacyo,ubwo babatsindaga ibitego 3-0 byatsinzwe na Muhadjiri,Mukunzi Yannick na Kagere Meddie,bageze mu Rwanda bishimye bahita basubira mu mwiherero I Nyamata.

Aba bakinnyi bagiye kwitegura umukino wo kwishyura na Seychelles uzaba kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeri, basohotse ku kibuga cy’indege saa tatu zirengaho iminota mike.

Mashami yavuze ko umukino wo kwishyura bagiye kuwitegura cyane kugira ngo bazanyakire iyi kipe y’ikirwa cya Seychelles,abanyarwanda bishime biruseho.Amavubi azasubukura imyitozo ku munsi w’ejo.






AMAFOTO: Canisius KAGABO / Isimbi.rw


Comments

k 6 September 2019

ntabwo ari madagascar ni seychelles