Print

Kera kabaye Amavubi ya CHAN agiye gukina umukino wa gicuti na RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 1656

Amavubi agomba kwerekeza kuri stade des Martyrs yo mu gihugu cya RDC aho izakina n’iki gihugu mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuwa 18 Nzeri uyu mwaka hanyuma taliki ya 19 ihite yerekeza muri Ethiopia

Amavubi y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu agiye guhamagarwa nyuma y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda, u Rwanda ruzakina na Seychelles kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki ya 10 Nzeri 2019.

Amavubi azahangana n’iki gihugu cy’igihangange muri Afurika nyuma y’aho muri CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016,cyayasezereye muri ¼ ku bitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120.

RDC iri kwitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2020 izahuramo n’igihugu cya Central Africa Republic mu gihe u Rwanda ruzahangana na Ethiopia.

Aya makipe yombi azakina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Cameroon mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020.

Amavubi azacakirana na Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN2020,Taliki ya 22 Nzeri 2019 mu gihe kuri iyi taliki RDC izasuraCenrafrique.