Print

Nyarugenge: Umukobwa yasimbutse ku igorofa rya kane ry’inyubako yo kwa Makuza kubera umusore yakundaga ntabihe agaciro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 9010

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mukobwa Hatangimana ,yangiritse cyane umutwe ndetse ngo amerewe nabi cyane ku buryo amahirwe yo kubaho ari make.

Uyu mukobwa yahisemo kwiyahura aturutse mu igorofa rya 4 kubera ko uburibwe yaterwaga n’umuhungu witwa Kubwimana yakundaga ariko ntahe agaciro urukundo yamukundaga.

Mu isakoshi ke Hatangimana yari yitwaje polisi yasanzemo agapapuro kanditseho ko yagize urukundo muri we uwo yaruhaye ntaruhe agaciro ariyo mpamvu bikekwa ko yamuteye kwiyahura.

Aka gapapuro kari kanditseho ngo "Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga,ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishobora kwihanganira uburibwe unteye.Bye."

Uyu mukobwa mbere yo gusimbuka kuri iri gorofa,yabanje kwipfuka igitambaro mu maso ndetse ngo yakubise umutwe we hasi urangirika cyane.

Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.Abandi batangabuhamya bavuga ko ashobora kuba yari yasinze kuko ngo hafi y’aho yasimbukiye hari akabari.


Urupapuro basanze mu isakoshi ya Hatangimana


Inyubako ya Makuza Peace Plaza uyu mukobwa yasimbutse aturutse ku igorofa rya 4