Print

Ya Sake y’imyaka 4 yitwa Maurice yajyanwe mu Nkiko yatsinze urubanza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2019 Yasuwe: 6718

Iyi sake yitwa Maurice itaha ku kirwa cya Oléron ku mwaro w’inyanja ya Atlantique, yashinjwaga gusakuriza umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bafite inzu yo kuruhukiramo iri hafi aho.

Amakuru y’ijyanwa mu rukiko kw’iyi sake yarakwirakwiriye ku isi, bituma abantu benshi bavuga ko bifatanyije nayo muri ibyo bibazo.

Uru rubanza rurimo iyi sake rwatumye hatangizwa inyandiko ku rubuga rwa internet yiswe "Save Maurice", cyangwa "Rwana kuri Maurice", yashyizweho imikono 140,000 yo gushyigikira iyo sake.

Iyi sake y’imyaka ine y’amavuko, isa nk’iyahindutse icyamamare mu Bufaransa, aho ubwoko bw’iyi sake bwa "Gallic Cockerel" buri mu birango by’igihugu.

Hari ibicuruzwa byakozwe mu kwifatanya nayo mu rubanza ndetse yohererezwa n’amabaruwa yo kuyishyigikira avuye mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’Amerika, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Uru rubanza rukomeye rufatwa nk’ikimenyetso cy’ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’abaturage baba mu byaro byo mu Bufaransa ndetse n’abajya gutura mu byaro bahunze ubuzima bwo mu mujyi.

Christophe Sueur, umuyobozi w’akarere karimo n’iki cyaro Madamu Fesseau atuyemo, yabwiye AFP ati: "Uku ni ukutihanganirana gukabije - ugomba kubahiriza imigenzo y’abo usanze".


Undi muyobozi w’akerere witwa Bruno Dionis du Séjour, mu kwezi kwa gatanu yanditse ibaruwa ifunguye asaba ko amajwi yose yo mu buzima bw’icyaro - harimo kwabira kw’inka ndetse n’inzogera zo mu kiliziya - ashyirwa ku rutonde ndangamurage rw’Ubufaransa mu rwego rwo kuyarinda ibirego nk’ibyo.