Print

Reba ibaruwa iteye agahinda umukobwa wahanutse mu igorofa rya 4 ashaka kwiyahura yandikiye umuryango we,Nyirasenge,umukunzi we,inshuti ze n’ubuzima[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2019 Yasuwe: 23085

Uyu mukobwa wahanutse aturutse mu igorofa rya kane ryo kwa Makuza mu mugi, yikubise hasi yangirika bikomeye umutwe nkuko abamubonye babitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Uyu mukobwa akaba yahisemo kwiyahura nyuma yo kwandikira ibaruwa iteye agahinda umusore bakundanaga,Umuryango we n’inshuti ze,nyuma akipfuka agatambaro mu maso akabona kumanuka mu igorofa rya kane.

Iyi Baruwa uyu mukobwa yanditse,yagaragazaga akababaro yatewe n’uyu musore yise KUBWIMANA,ko kuba ngo atarahaye agaciro urukundo yamukundaga aho ngo yagiye akinisha umutima we,bityo akaba ataragishoboye kubyihanganira ari nayo mpamvu yarafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

IBaruwa yagiraga iti "Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE".

Uyu mukobwa kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti "Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho".


Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yari amaze kurambirwa mu buzima,anashimira zimwe mu nshuti zamufashije

Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati "Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho".Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati "Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE".

Ntibyarangiriye aha kuko muri iyi baruwa yashimiye bamwe mu bantu bamufashije ndetse abasabira ku Mana kuzabitura ibyiza bamugiriye.

Uyu niwe mukobwa wagerageje kwiyahura bikanga nubwo ubuzima bwe bukiri aharindimuka

Ababonye uyu mukobwa asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.Abandi batangabuhamya bavuga ko ashobora kuba yari yabanje kunywa inzoga agasinda kuko ngo hafi y’aho yasimbukiye hari akabari.

Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi


N’iyi nyubako izwi nko kwa Makuza yahanutsemo


Comments

Ndahimana Emamanuel 11 September 2019

Abantu nibamenye ko kwiyahura atari ugukemura ibibazo . ibibazo birasengerwa kandi isaha y’Imana yagera bigakemuka ( ese ntibazi ko ntajoro ridacya ?)


cluaz 7 September 2019

Ubundi bijya kudogera Naho twaburiye ababyeyi tukiri bato!niyigendere nyine,ahubwo buriya amaze imyaka myinshi atariho


hitimana 7 September 2019

Iyi nkuru itubabaje turi benshi.She was still young.Ngewe nk’umukristu,nta kindi namumarira,uretse kumwifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka.Yesu yavuze ko kuli uwo munsi azazura abantu bapfuye bizera imana,akabaha ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana 6 umurongo wa 40.Kwizera imana ni ukuyumvira,ukayishaka kandi ukayikorera.Ntiwibere mu gushaka amafaranga gusa nkuko benshi babigenza,nyamara bapfa bakababeshya ko bitabye imana.Siko bible ivuga.Bible ivuga ko upfuye ajya mu gitaka,akazazuka kuli uwo munsi,niba yarapfuye adakora ibyo imana itubuza..


kubwimana elie 7 September 2019

Imana imubabarire nirangiza imuhe iruhuko ridashira


Fige 6 September 2019

Mwari mwiza. Bigaragara ko wari ubabaye. Ugeze aho kwihangana byanga. Nyagasani akubabarire ku bw intege nke wagize. Aguhe imbaraga. Abakinisha umutima w abantu mujye mu bireka abantu bagira kwihangana gutandukanye. Akenshi kubera gukurira mu muryango utarimo urukundo. Hari ubwo uhura n ugushuka urukundo kandi agiye kuguhuhura.


gitaminsi 6 September 2019

ibi bintu bishobora ku va Ku Bantu benshi, habayeho kutagira ukwihangana. yabitewe nagahinda Ku byo yaburiye ibisubizo.