Print

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurinda pariki y’Ibirunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 2445

Nyakubahwa perezida Kagame witabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’Ingagi bavutse mu mwaka ushize,yasabye Abanyarwanda bose gukomeza gufatanyiriza hamwe kurinda pariki y’Ibirunga cyane ko Leta yashyizeho umugabane wa 10 ku ijana mu biyiturukamo uhabwa abaturage kugira ngo ubateze imbere.

Yagize ati Nkuko mwabyumvise, ntabwo nabaye umubyeyi mubi, nazitayeho, nishyuye amafaranga y’ishuri kandi nakoze ibishoboka byose ku buryo mvugana nazo, tufite internet muri ibi bice, turavugana.

Ibyo mukora turifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe,niyo mpamvu twashyizeho umugabane w’icumi ku ijana y’ibiboneka muri iyi pariki kugira ngo bigaruke muri mwebwe bibateze imbere n’igihugu cyacu,hanyuma dukomeze dukomeze dukorere hamwe ndetse turusheho kubona amafaranga ava muri iyi pariki y’ibirunga.

Perezida Kagame yashimiye abashyitsi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda muri uyu muhango wo kwita izina aho yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kwifata neza bizakurura abashyitsi benshi ndetse n’igihugu kibone inyungu nyinshi cyane.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko ibyiza bizakomeza kugera ku banyarwanda nibakomeza gufatanya mu kubungabunga iyi pariki iri mu zikurura ba mukerarugendo benshi ku isi.

Uyu muhango ngarukamwaka wo kwita izina wabaye ku nshuro ya 15, uhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye, kugira ngo bite abana b’ingagi amazina.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 306 bamaze guhabwa amazina.

Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango y’Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikari na Ntambara.

Amazina yahawe abana b’ingagi n’abantu bazise:

Jeremy Jauncey: Yise ingagi izina ‘Ingando’

Madeleine Nyiratuza: Yise ingagi izina ‘Isanzure’

Ron Adams: Yise ingagi izina ‘Igihango’

Tony Adams: Yise ingagi izina ‘ Sura u Rwanda’

Niklas Adalberth: Yise ingagi izina ‘ Irembo"’

Meddy: Yise ingagi izina ‘Inkoramutima’

Otara Gunewardene: Yise ingagi izina ‘Kira’

Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’

Hailemariam Desalegn Boshe: Yise ingagi izina ‘Umukuru’

Ronan Donovan: Yise ingagi izina ‘Intego’

RH Princess Basma Bint Ali: Yise ingagi izina ‘Uhiriwe’

Emmanuel Niringiyimana: Yise ingagi izina ‘Nimugwire mu Rwanda’

Dame Louise Martin & Patricia Scotland: Yise ingagi izina ‘Uruti Nazirian’

Paul Milton & Luke Bailes: Yise ingagi izina ‘Inararibonye’

Naomi Campbell: Yise ingagi izina ‘Intarutwa’

Areruya Joseph: Yise ingagi izina ‘Inganji’

Marco Lambertini : Yise ingagi izina ‘Ikirenga’

Sherrie Silver: Yise ingagi izina ‘Ibirori’

Anthony Nzuki: Yise ingagi izina ‘Karame’

Dr Wilfred David Kiboro : Yise ingagi izina ‘Ituze’

Jean Nepomuscene Musekura: Yise ingagi izina ‘Bisoke’

Karen Chalya: Yise ingagi izina ‘Umwihariko’

Amina Mohammed: Yise ingagi izina ‘Ingoga’

Robert Twibaze: Yise ingagi izina ‘Inzobere’

Ne-Yo: Yise ingagi izina ‘Biracyaza’






Amafoto: IGIHE