Print

Umuyobozi wa La Liga yatangaje umukinnyi n’umutoza yifuza ko bagaruka muri iyi shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 5147

Uyu muyobozi yabwiye Canal 11 ko aba banya Portugal bombi bari bafite ubuhanga budasanzwe mu byo bakora ariyo mpamvu yakwishimira kubabona bagaruka bakongera kuzamura izina rya La Liga iri kugenda irindimuka.

Yagize ati “Nakwishimira kubona Cristiano Ronaldo agaruka na Jose Mourinho akongera gutoza ikipe imwe muri Espagne.N’umutoza w’umuhanga wazamura izina rya shampiyona yacu.

Javier Tebas yavuze ko yagize agahinda gakomeye ubwo yumvaga ko Cristiano Ronaldo yerekeje muri Juventus ngo kuko ihangana rye na Messi ryatumaga benshi bakurikira iyi shampiyona.

Yagize ati “Ndatekereza ko kugenda kwe kuzakomeza kutugiraho ingaruka.Nakwishimira kubona La Liga Ronaldo arimo kurusha iyo atarimo.”

Tabas yavuze ko Premier League ikomeje kubarusha cyane gukurikirwa kandi nta muntu uratwara Ballon d’Or uyirimo ibintu abona ko byakemurwa no kugaruka kw’aba banya Portugal bombi bahoze bakorana muri Real Madrid.



Umuyobozi wa La Liga arifuza ko Mourinho na Cristiano Ronaldo bagaruka