Print

Sinifuza kuzabana n’Umugabo! Umusore nakunze namusaba ko antera inda Ntitubane. Ikiganiro na Uwicyeza Pamela

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 6 September 2019 Yasuwe: 13470

Uwicyeza Pamela ni umunyarwandakazi w’uburanga butangaje ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, icyo gihe yari yitwaje umushinga wo kurwanya inda ziterwa abangavu yifashishije ikoranabuhanga.


Pamela yitabiriye Miss Rwanda 2019

Mugihe izina Pamela ryavugwaga cyane, abenshi bibandaga kuburanga n’imiterere by’uyu Mwari aho wasangaga bahererekanya amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp,Instagram nahandi.

n’ubwo irushanwa rya Missrwanda ryarangiye, ntago uyu mukobwa yahagaritse ibyo kwitabira amarushanwa y’Ubwiza doreko mukwezi ku Kwakira Pamela azitabira irushanwa ryitwa Zuri Africa queen rizabera muri Zimbabwe.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye byinshi byihariye kubuzima bwe ndetse nibindi nkuko muza kubisanga mukiganiro twagiranye hasi.

Muri iki kiganiro Miss pamela yaje kugaruka kuby’urukundo ndetse no kuba yashaka umugabo babana akaramata, aho we yemeza ko yakwishimira kubyara ariko ntabane n’umugabo mu nzu imwe.

ati"Nyine wabaho udashatse,gusa nyine simvuze ngo sinshake sinabyare ariko buriya nabikunda mbyaye sinshake."

Yongeyeho ko "Nyine ngewe narabonye Amafaranga yo kuba narera umwana wanjye,hanyuma nkabona aho kuba, nkabona Amafaranga yishuri ye,umuhungu wenda niyumvamo nkamusaba ko Antera inda, nkabyara nkabana nka batatu nibana nyine, n’Abana banjye."

Yahishuye ko iyo ukundana n’umuhungu muba mumeranye neza ariko mwamara kubana ahita ahinduka ukagirango siwe mwakundanaga mbere ’yuko mubana

Ati“"Abagabo baragorana(stress) Nyine umugabo arahinduka muragenda nyine yarakwigizeho umwana mwiza, mwagera murugo agahita nyine ahinduka ,agatangira kugukubita agahinduka nyine ukagirango ntago ariwe mwari muziranye.”

UWICYEZA PAMELA TWAGANIRIYE N’IBINDI BYINSHI BYIHARIYE, REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE


Comments

Alexis Habimana 7 September 2019

Ese mukobwa nivyagushikira ukavyara abana 3 wibana munzu yawenyene ubwo kazoza kabana 3 bazokarondererwa nande? Ubundi nigute uzaronka umusore afita imyumvire ihwanye niyawe vyamwankiyr gushaka?


Gakuba 7 September 2019

Pamela uli umukobwa mwiza birenze urugero ibyubuga nibitekerezo byawe nuburenganzira bwawe aliko mukobwa mwiza inama njye naguha.niyoguhindura iyo mitekerereze shaka uwo wifuza unasabe imana azakubanire neza wumve kugira urugo rwiza umunezero namahoro bitanga bitaribyo.muvandimwe wanjye ejo wasanga.babana 3 bafite base ba 3 ndagusabye hindura,dore uberewe murugo umugabo nurubyaro *


JC 7 September 2019

Sha iyo mitekerere ntabwo ariyo ikwiye gutuma ufata umwanzuro, ahubwo ukwiye kuganirizwa ugafashwa kuva muri iryo hungabana ushobora kuba waratewe nabakuri impande cg famille wakuriyemo, ariko shira impumu ingo zose si ukurwana no gukubitana. Umuryango uranga n’urukundo ariko umuntu wese aba agomba kurutanga kugira ngo abashe no kwakira uruva kuri mugenzi we.


kathe 7 September 2019

Ufite imitekerereze itari myiza kubyerekeye no gushaka, kubaka ingo, uwakugiriye inama yakubwiye ibye nawe urangije ubigira rusange, courage.


lu 7 September 2019

hahah uyo utekereza gutya uba ukeneye inama so umunyarwanda yagize ati ’’ amareshyamugeni siyo amutunga"abakobwa benshi baziko urugo ari oui oui oui non hari na non iyo mutangiye kubaka Ubuntu biri serieux harigihe ka stress kaza ningombwa mubuzima , kubyara se ukibanira nabana batagira papa byo uziko byoroshye? kuba munzu wenyine ni bibi cyaneee byibagirwe ugerageze kubaho nkabandi bizaza ok bye


bebe 7 September 2019

yewe ko ukiri muto ukaba utekereza urugo m’uburyo bw’ibikomere.Kenshi iyo ubyumva utyo biragora kugira urugo rwiza hindura imyumvire kuko kuba mwiza cg mubi bidasaba kuba uri umugabo cyangwa umugore


bebe 7 September 2019

yewe ko ukiri muto ukaba utekereza urugo m’uburyo bw’ibikomere.Kenshi iyo ubyumva utyo biragora kugira urugo rwiza hindura imyumvire kuko kuba mwiza cg mubi bidasaba kuba uri umugabo cyangwa umugore