Print

Mashami Vincent yakomoje ku mpamvu yatumye bakirwa n’abafana batatu kandi baranyagiriye hanze Seychelles

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 4265

Byari byitezwe ko abafana benshi barajya kwakira Amavubi ariko ntibabikoze ahubwo abafana batatu nibo bonyine bagiye kuyakira ubwo yageraga i Kanombe barimo Nkundamatch ufana Rayon Sports,Hagumintwari Jean Claude wa AS Kigali na Songa Mbele wa APR FC.

Mu kiganiro Mashami Vincent yagiranye n’abanyamakuru akigera I Kanombe, yavuze ko Amavubi afitiye ideni abanyarwanda atarishyura gusa ngo bari mu nzira nziza yo gutangira kuryishyura

Mashami yagize ati "Urugendo rwari rurerure ariko akenshi iyo watsinze ntago wibuka ibitaragenze neza kuko ikiba cyatujyanye aba ari ugushaka intsinzi utitaye ku bibazo uhura nabyo mu nzira. Intsinzi turayizanye kuko turashaka kwishyura ideni dufitiye abanyarwanda turabizi ibihe byacu byo kubagarurira ibyishimo byatangiye ubu."


Aba nibo bafana bonyine bagiye kwakira Amavubi i Kanombe ubwo yari avuye kunyagira Seychelles

AMAFOTO: Rwanda Magazine