Print

Mpayimana yahagaritse igitekerezo cyo gushinga ishyaka kubera ikibazo cy’imisanzu y’abarwanashyaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 1735

Mpayimana wahisemo gukomeza ibikorwa nk’umunyapolitiki wigenga,yasheshe gahunda yo gushinga iri shyaka kubera ko abarwanashyaka be banze gutanga umusanzu.

Mu ibaruwa Mpayimana yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ikibazo cy’ingutu cyatumye badafungura iri shyaka muri Werurwe uyu mwaka nkuko byari bipanze ari ukubera ikibazo cy’imisanzu yagombaga kuva mu barwanashyaka ntibagaragaze ubushake bwo kuyitanga.

Mpayimana yagize ati “Nyuma yo kubona ku buryo budasubirwaho ko Abanyarwanda benshi bitabira umushinga w’ishyaka rya politiki kandi batiteguye gushyiramo imisanzu basabwa ahubwo basa n’abaritegerejeho amaramuko ya hato na hato, bitiranya umunyapolitiki n’umushoramari ukeneye abakozi, isomo rikomeye ry’inzira ya demokarasi tugeze aho ryumvikana.

Abanyarwanda benshi bakeneye abayobozi benshi beza kurusha uko bakeneye amashyaka menshi. Bakeneye kandi icyungura ubukungu bwabo kurusha ikibasaba imisanzu ya hato na hato. Ni yo mpamvu niyemeje gusubika ibijyana n’umutwe wa politiki, nkagenera ubushobozi mfite mu gufasha Abanyarwanda icyateza ubukungu bwabo imbere.”

Mpayimana yavuze ko azakomeza politiki nk’umuntu ku giti cye, agakomeza guharanira ubwisanzure n’ubutabera kuri bose, kurengera ubuzima, umurimo no kubaha amategeko.

Ubusanzwe iri shyaka ryagombaga gushingwa ku wa 6 tariki 30 Werurwe 2019, rigafungurwa ari Ishami ry’Ishyaka ry’Iterambere na Demokarasi mu Rwanda, PPDR, rikorera mu mahanga. Byagombaga kubera i Paris mu Bufaransa. Gusa ntabwo byabaye.

Source:IGIHE


Comments

kibwa celestin 7 September 2019

Uwo mpayimana yamanye India nini n ubwesikoro birenze kamere