Print

Perezida wa FC Barcelona yahishuye byinshi ku byerekeye kugura Neymar Jr

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 3512

Josep Maria Bartomeu yahakanye amakuru yavuzwe ko bari bagiye guhagarika gahunda yo kugura Antoine Griezmann ndetse ngo ntibigeze batanga miliyoni 136 guteranyaho abakinnyi barimo Ivan Rakitic na Ousmane Dembele kugira ngo babone Neymar Jr.

Bartomeu yavuze ko ikipe ya FC Barcelona yakoze ibishoboka byose ngo yisgubize Neymar Jr yagurishije muri PSG mu mwaka wa 2017 akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi ariko ngo ntibazamushaka mu kwezi kwa mbere.

Yabwiye Barca TV ati “Neymar ntabwo azaza muri FC Barcelona mu kwezi kwa mbere gusa ubuyobozi nta mwanzuro urafatwa.Twakoze ibishoboka byose ngo dusinyishe Neymar Jr.Nta mukinnyi n’umwe twigeze dutanga ngo tumugurane Neymar Jr.Twigeze kuganira kubyo kugurana abakinnyi ariko amazina yose yatangwaga na PSG.

Uretse ibyo kugurana abakinnyi,twifuzaga gutira Neymar Jr umwaka umwe tugamije kuzamugura.Twari tubizi ko andi makipe ari kuvugana na PSG.

Uyu muyobozi wa Barcelona yavuze ko bari bazi icyo Neymar Jr akeneye kuko yanze kujya mu yandi makipe asaba kugaruka mu rugo.

Yagize ati “Turi mu biganiro,Neymar Jr yavuze ko yifuza kugaruka muri FC Barcelona gusa.Yafashe umwanzuro wo kujya muri FC Barcelona gusa.Yabwiye PSG aho yifuza gukina,yakoze ibishoboka byose ariko uyu mwaka w’imikino wose azakinira PSG.

Bartomeu yahakanye amakuru yavugaga ko Messi ariwe wotsaga igitutu ubuyobozi ngo bugarure Neymar Jr ndetse yahakanye amakuru yavuze ko abakinnyi ba FC Barcelona batifuzaga ko igura Griezmann.