Print

Biravugwa ko Diamond na Zari bahuriye muri USA bagasubukura umubano wabo wajemo agatotsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 9000

Nyuma y’umwaka urenga Zari na Diamond batandukanye,hari amakuru yashibutse avuga ko baba barahuriye muri Hotel ya Trump Tower bakararana mu ijoro ryo kuwa 31 Kanama 2019.

Mu minsi ishize nibwo Zari yahuye n’umuhanzi The Ben mu mujyi wa Chicago bifata amashusho bahuje urugwiro ndetse ngo nyuma yo kuva kuri iki cyamamare cyo mu Rwanda uyu mugore ukomoka muri Uganda ngo yahuye na Diamond mu ibanga bararana.

Zari yagiye muri Amerika nk’umukemurampaka mu irushanwa rya nyampinga wa Uganda usanzwe atorerwa mu Majyaruguru ya Amerika ‘Miss Uganda Northern America 2019’ aho ibi birori byabereye mu mujyi wa Chicago mu gihe Diamond we yari afite igitaramo muri weekend ishize mu mujyi wa New York.

Ikinyamakuru Global Publishers, kivuga ko nyuma yo guhurira mu gihugu cya Trump, aba bombi bahise bahuza urugwiro birangira ngo banararanye
Zari yifotoje ifoto ari hanze y’imwe muri hoteli za perezida Trump ‘Trump Tower’, nyuma y’igihe gito na Diamond ahita avuga ko ari muri Trump Tower mu mujyi wa New York.

Umwe wo mu muryango wa Diamond yatangaje ko aba bombi batigeze bahurira muri hoteli imwe,kuko Diamond yari muri Trump Tower i New York mu gihe Zari yari muri Trump Tower i Chicago.

Akomeza avuga ko abazana ayo makuru ari abashaka guteranya uyu Muhanzi na Tanasha basanzwe bakundana ndetse bari hafi kubyarana.

Diamond akunze gukemurira ibibazo agirana n’abahoze ari abakunze be hanze ya Tanzania dore ko ubwo yiyungaga na Wema Sepetu bagiye mu Bushinwa.

Diamond n’umukunzi we bameranye neza muri iyi minsi Tanasha baritegura kwibaruka umwana w’umuhungu mu minsi iri imbere.