Print

Romelu Lukaku yatangaje umuntu ukomeye wamushimiye ko yavuye muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 2907

Lukaku ubarizwa muri kompanyi icuruza abakinnyi ya Roc Nation ya Jay Z,yatangaje ko uyu muraperi w’umuhanga yamushimiye intambwe ikomeye yateye yo kuva muri Manchester United akerekeza muri Inter Milan cyane ko yari yaracishijwe bugufi n’umutoza wayo Ole.

Lukaku yagize ati “Nkimara kwerekeza muri Inter,Jay Z yambwiye ko anyishimiye.Amfasha mu bintu byinshi bitari siporo.Jay Z n’umucuruzi,ibintu byose ankorera bimfasha kuba umucuruzi nanjye.Turaganira ku byerekeye ubuzima busanzwe ndetse angira inama z’uko nakwitwara inyuma y’ikibuga.Adufasha byinshi niyo mpwamvu twishimira kuba mu muryango wa Roc Nation.”

Lukaku yamaze gutangira gukinira Inter Milan ndetse n’ibitego yatangiye kubitsinda nyuma yo kuva muri Manchester United aguzwe akayabo ka miliyoni 73 z’amapawundi.