Print

Diamond yaciye inyuma Tanasha umutwitiye inda y’imvutsi akundana mu ibanga na Lulu Diva ashobora kuba nawe yaramuteye Inda

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2019 Yasuwe: 10181

Uyu musore yanugwanuzweho guca inyuma umukunzi we,agakundana rwihishwa n’umukobwa witwa Lulu Diva wo muri Tanzania nawe bivugwa ko ashobora kuba atwite inda y’uyu muhanzi.

Diamond Platnumz na Lulu Diva w’imyaka 19 y’amavuko, bivugwa ko batangiye guteretana muri Nyakanga 2019, nyuma y’amashusho mato yabo yagiye acivikana ku mbuga nkoranyambaga ysaga agaragaza ko hagati yabo hashobora kuba harimo urunruruntu.

Aya mashusho yagaragazaga Diamond na Lulu bari kongorerana inshuro nyinshi ndetse ntanuwabashaga kuba yakumva ibyo bari kuvuga,ayo mashusho yafatiwe mu birori bya Vice perezida wa Wasafi Romy Jones byo kumurika Alubum y’indirimbo ze.

Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu muri Tanzania, byanditse bivuga ko Lulu atwite gusa ari we na Diamond nta n’umwe uragira icyo abivugaho.

Kimwe muri ibi bitangazamakuru cyanditse ko nyina wa Diamond yishimiye umubano we na Lulu Diva.

Howwebizz yanditse ko Diamond ashobora kuba yatangiye kwinjiza Lulu Diva mu mubare w’abagore yagiye amenyana nabo harimo Zari Hassan batandukanye babyaranye abana babiri, Hamissa Mobeto babyaranye umwana umwe na Tanasha bakiri kumwe ndetse bivugwa ko ariwe bazakorana ubukwe.

Uyu muhanzi kandi yanatandukanye n’abandi bakobwa barimo Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzania muri 2006, Kim Nana utaravuzweho byinshi mu rukundo rwabo n’abandi batandukanye bashyirwa mu majwi ko bakundanye na we.


Comments

13 September 2019

diamond n indaya


hitimana 7 September 2019

Uyu muhungu bazamwite "Imfizi y’igihugu".Akunda sex bitangaje.Ariko biterwa n’abakobwa bamwishyira.Abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.