Print

Ikipe ya Gasogi United yasinyishije rutahizamu ukomeye w’umunya-Cameroun[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2019 Yasuwe: 2706

Athassi Fabrice Merlin yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yashimagije uyu rutahizamu mushya yaguze, aje kwirukanisha ba myugariro b’amakipe azaba ahanganye na Gasogi mu mwaka utaha w’imikino.

Ati ”Twari dukeneye umukinnyi nka Athassi, umukinnyi utaha izamu. Twari twaragerageje benshi ntibyakunda, uyu rero ni we twahisemo kandi azadufasha, ngirango abamubonye mu myitozo ye yambere uyu munsi na n’ubu baracyavuga. Ba myugariro bihangane kubera ko babonye akazi gakomeye, babonye uzabirukanisha mu makipe yabo.”

Mudeyi Abdul na Kaneza na bo basinyiye gukinira Gasogi United mu mwaka utaha w’imikino

Athassi Fabrice Merlin w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Cameroun arimo Young Star na Camrail hagati ya 2004 na 2007, Bonamoussadi FC yo mu cyiciro cya kabiri hagati ya 2012 na 2013 na Titanic FC mu mwaka w’imikino wa 2014/15.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yakoze igeragezwa muri Naftan FC yo mu cyiciro cya mbere muri Bielorussie na Khimki FC yo mu Burusiya mu 2016.

Yabaye umunyamahanga wa kabiri usinyiye Gasogi United nyuma ya Manase Mutatu Mbedi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe hategerejwe Umunya-Liberia uzagera mu Rwanda muri iki cyumweru.

Gasogi United FC itozwa na Guy Bukasa, yaherukaga kugura kandi Mudeyi Abdul wakiniraga Espoir FC na Kaneza Augustin wakiniraga Sorwathe FC, bombi basinye imyaka ibiri kimwe na Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe FC mu mwaka ushize w’imikino.