Print

Abanya-Afurika y’Epfo bacururiza muri Congo bagabweho ibitero n’abaturage mu rwego rwo kwihimura

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2019 Yasuwe: 2785

Iyi myigaragambyo yabaye muri DRC mu kwihimura nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Mujyi wa Johannesburg Abanya-Afurika y’Epfo bahohoteye abanyamahanga bari muri iki gihugu.

Abantu barindwi bamaze kuhasiga ubuzima, amaduka menshi yarangijwe by’umwihariko ay’abanyamahanga. Abashinzwe umutekano batangaza ko abantu basaga 400 bamaze gutabwa muri yombi.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo AFP byatangaje ko iyi myigaragambyo yakomeje gufata indi ntera ubwo abigaramabya bajyaga ku nyubako ituyemo uhagarariye Afurika y’Epfo muri iki gihugu, ikindi abany-congo bakoze basenye amaduka y’Abanyafurika y’Epfo bakorera muri iki gihugu.