Print

Harmonize yakoze ubukwe n’umukunzi we Sarah bwitabiriwe n’abantu 100 batarimo Diamond [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 5953

Mu gitondo cyo kuwa 7 Nzeri ni bwo Harmonize n’umukunzi we batanze ubutumire bw’ubukwe ku munsi nyirizina wabwo benshi bagwa mu kantu cyane ko hatumiwe abantu 100 gusa.

Harmonize yatangaje ati “Umunsi utazibagirana,Sinjye urota ntangiye ubuzima bushya.Uyu muhanzi yasabye Sarah ko yamubera umugore muri Mata uyu mwaka,anamwimbika impeta.

Muri aba bantu 100 batumiwe mu bukwe bwa Harmonize nta muntu wo muri Wasafi wigeze abutumirwamo ndetse benshi bategereje kureba niba Boss Diamond amwifuriza ubukwe bwiza.





Comments

mazina 8 September 2019

Bazabyare Hungu na Kobwa.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.