Print

Umukinnyi wa Chelsea Drinkwater yakubiswe n’abagizi ba nabi baramukomeretsa ubwo yashakaga gusambanya umugore w’abandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 2723

Kinigamazi nkuko mu Rwanda bakunze kumwita,yahuye n’uruva gusenya mu cyumweru gishize ubwo yari amaze gusindira mu kabyiniro kitwa Chinawhite club ko mu mujyi wa Manchester niko gutangira gushaka kujya gusambanya umugore w’umukinnyi ukomoka muri Cameroon,abagizi ba nabi 6 baramukubita bamugira bamuvuna ukuboko,banamukomeretsa mu maso.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29,yabanje gusohorwa mu kabyiniro n’abashinzwe umutekano kubera iyi myitwarire idahwitse,ageze hanze aba acakiranye n’aya mabandi amukubitisha ibyuma aramukomeretsa cyane.

Umwe mu batangabuhamya baganirije ikinyamakuru The Sun yagize ati “Byari bibabaje cyane.Amaraso yari ahantu hose.Amabandi yasimbukiye ku kagombambari k’ukuguru kwe aravuga ati “tumuvune ukuguru”.

Ibi byo kuvuna akaguru Drinkwater byaje ubwo yari amaze kugerageza gutwara umugore w’umukinnyi wa Scunthorpe United witwa Kgosi Ntlhe.Drinkwater yagiye muri aka kabyiniro nyuma yo kudakoreshwa ku mukino Bunley iherutse kunyagirwa na Liverpool ibitego 3-0 ndetse ngo ashobora kumara ukwezi adakina kubera ibikomere yagize.

Uyu mukinnyi wakiniye Ubwongereza yumvikanye agira ati “Ntabwo mbyitayeho mugenzi wanjye,turajyana mu rugo.”

Aba bombi bahise batangira gukozanyaho bituma abashinzwe umutekano w’akabyiniro bajugunya hanze bombi gusa Drinkwater ahageze yahasanze abagizi ba nabi 6 bahise batangira kumukubitisha icyuma baramwangiza isura.

Mu minsi ishize nibwo Chelsea FC yafashe umwanzuro wo gutiza muri Bunley Drinkwater wagize ibihe byiza muri Leicester City ubwo yatwaraga premier League bitunguranye.

Ikinyamakuru The Sun cyavumbuye iyi nkuru imaze igihe yaragizwe ibanga n’uyu mukinnyi wanze kujya kurega aba bagizi ba nabi kandi baramwangije cyane akamara ukwezi yivuza.

Drinkwater ukunda agacupa cyane,yahagaritswe amezi 20 adatwara imodoka kubera ukuntu muri Gicurasi yasinze yarangiza akagonga igikuta cy’inzu bigatuma abagore 2 bakomereka





Drinkwater yakubiswe n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane ariko yanga kujya kurega