Print

Abakinnyi ba Manchester United bakoze ikintu kidasanzwe nyuma yo kugenda kwa Alexis Sanchez

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 6568

Aba bakinnyi bagiriraga Sanchez kuko yahembwaga ibihumbi 505 by’amapawundi adakina ariyo mpamvu bishimiye ko yagiye.

Umwe mu bakinnyi utatangajwe amazina yabwiye abanyamakuru ati “Uriya ntabwo ari Messi ni gute yahembwaga amafaranga angana kuriya.”

Sanchez w’imyaka 30 yerekeje muri Inter Milan mu cyumweru gishize nyuma y’amezi 19 y’agahinda yari amaze muri Manchester United.

Mu mikino 45 Sanchez yakinnye muri Manchester United yatsinze ibitego 5 gusa ariyo mpamvu yaba abakinnyi n’abafana bamwanze cyane ko yahawe akayabo ubwo yavaga muri Arsenal.

Nubwo yagize ibihe I Manchester,Alexis Sanchez yavuze ko aticuza kuba yererekeje muri iyi kipe kubera ko ariyo ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza ndetse ngo yatangaga icyizere ko yari gukomera kubera abakinnyi yaguraga.


Abakinnyi ba Manchester United bishimiye kugenda kwa Sanchez