Print

Michelle Obama yashyize hanze ifoto ye akiri umwana itangaje anatanga ubutumwa bwakoze benshi ku mutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 7381

Michelle Obama abinyujije kuri Instagram,yashyize hanze ifoto ye akiri muto kuwa 05 Nzeri 2019,arangije abwira abantu ko iyo umwana w’umukobwa afashijwe kwiga umuryango mugari ubigiramo inyungu nyinshi.

Michelle yavuze ko ababazwa cyane no kuba abakobwa bagera kuri miliyoni 98 ku isi yose bakurwa mu ishuli.Uyu mufasha wa Obama yavuze ko abakobwa bose bo ku isi bakwiriye kubona amahirwe yo kwiga nkuko nawe yayagize akagira ubumenyi butandukanye.

Yavuze ko iyo umukobwa yize bituma abona amahirwe yo guhembwa agatubutse ndetse no kurwanya ubukene.



Michelle yasabye isi yose gufasha abakobwa kwiga


Comments

mazina 8 September 2019

Ni byiza ko dufasha abakobwa KWIGA.Ariko hari n’ibindi byinshi twabafashamo.Urugero,twabarinda abantu babafata ku ngufu n’ababica.Muribuka wa mwana w’umukobwa baherutse kwicira muli South Africa babanje kumufata ku ngufu.Ngewe nk’umukristu,nagira abakobwa inama yuko bose bakigana abakobwa b’abahamya ba yehova.Nabasaba nabo kwiga bible ikabahindura abakristu nyakuri,nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Nicyo kintu cya mbere gituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akaba inshuti n’Imana.