Print

Reba ubutumwa bukomeye Lionel Messi yageyene Samuel Eto’o bakinanaga mu ikipe ya FC Barcelona wasezeye burundu gukina umupira w’amaguru

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2019 Yasuwe: 4044

Samuel Eto’o wanyuze mu makipe akomeye arimo FC Barcelona, Inter de Milan, Chelsea n’ayandi; yatangaje ko asezeye gukina ruhago ejobundi ku wa gatanu.

Mu bagize ubutumwa bamugenera, harimo Didier Drogba, Carles Puyol wahoze ari Kapiteni we muri FC Barcelona, Lionel Messi, Patrick M’Boma, Deco, Eric Maxime Chupo Moting, n’abandi.

Messi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Wafashe ikemezo cyo guhagarara Samu? Natekerezaga ko byibura uzageza ku myaka 40…Amahirwe masa ku byo wifuza gukora muri iyi si uhereye uyu munsi, muyobozi Samuel Eto’o.”

Samuel Eto’0 yakiniye FC Barcelona hagati ya 2004 na 2009, atwarana na yo ibikombe bitandukanye mbere yo kuyivamo yerekeza muri Inter de Milan yo mu Butaliyani.

Mu gihe cye na Lionel Messi, bafashije FC Barcelona kwegukana UEFA Champions league yo muri 2009, nyuma yo kuyitsindira ibitego byatumye itwara Manchester United iki gikombe kirusha agaciro ibindi byose bikinirwa ku mugabane w’Uburayi.