Rayon Sports iherutse gusezererwa mu mikino ya CAF na Al Hilal,yongeye kwereka ishusho mbi abakunzi bayo ubwo yatsindwaga na Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Obed Harerimana ku munota wa 81.
Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yahaga isomo rya ruhago Gasogi United iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri Penaliti ku munota wa 8,Mugunga Yves ku munota wa 36 na Danny Usengimana ku munota wa 51.
Aya makipe y’ubukombe mu Rwanda yakinnye iyi mikino mu rwego rwo kwitegura imikino y’Agaciro iteganyijwe kuwa 13 Nzeri uyu mwaka.I Rubavu,Marines FC na Etincelles nabo bakinnye bya gicuti banganya 0-0.
rayon sport irigushonga nk’isabune muri ino minsi. umuntu bita Barafinda we wagirango akina undi mukino utari uw’amaguru, ikipe nitikosora bizarangira itanaje muri 4 zambere dore ko igikombe cyo ntakizere.