Print

Havumbuwe impamvu itangaje yatumye Paul Pogba aterekeza muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 3620

Adidas ifitanye amasezerano na Pogba ngo ayamamarize ndetse niyo yambika ikipe ya Manchester United ariyo mpamvu ngo yagiye hagati yabo bombi ibasaba ko ikibazo cyo kugenda k’uyu mukinnyi kwakwimurirwa undi mwaka.

Uyu musore Pogba uzahabwa akayabo ka miliyoni 31 z’amapawundi mu myaka 10 azamara yamamariza Adidas,yakomeje gusunika kugira ngo Manchester United imurekure yerekeze muri Real Madrid,gusa ngo ADIDAS yamusabye kubihagarika agategereza umwaka utaha nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje.

Adidas ifitanye na Manchester United amasezerano yo kubambika azageza mu mwaka wa 2024, aho izaha iyi kipe y’ikigugu akayabo ka miliyoni 750 z’amapawundi.

Umwe mu bahaye aya makuru The Sun yagize ati “Adidas yigize nk’umwunzi hagati y’umukinnyi,umutoza ndetse n’ikipe.Adidas yakoze akazi gakomeye ko kwemeza impande zose ko bagomba kureka iki kibazo kikazaganirwaho mu mpeshyi itaha.”