Print

NYAMAGABE:Nitirehe Innocent w’imyaka 70 yanizwe n’inyama arapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 9 September 2019 Yasuwe: 3839

Ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, bivugwa aribwo uyu musaza yanizwe n’inyama bikamuviramo gupfa.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe avuga ko hari umugabo wari wabatirishije umwana noneho atumira abaturanyi be n’inshuti zirimo na Nitirehe.

Bivugwa ko nyuma uyu mugabo wari wabatirishije yaje kwakiriza abashyitsi be amafunguro n’ibyo kunywa birimo ikigage n’inzoga zitandukanye.

Ngo ubwo abantu barimo kurya nibwo uyu musaza Nitirehe yariye inyama ikamuniga ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga ariko ku bw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasarenda, Mbarubucyeye Dominique, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musaza koko yishwe n’inyama yamunize.

Ati “Ayo makuru yavuzwe ubwo twari mu nama na Minisitiri wa MINALOC twe ntabwo twabashije kugera aho byabereye ariko niko bayavuga, ngo hari habaye umunsi mukuru hanyuma inyama iramuniga bamugejeje ku Kigo Nderabuzima ashiramo umwuka.”