Print

Cristiano Ronaldo yatumye Juventus itera intambwe itangaje yari yarananiwe kugeraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 4002

Abakurikira Juventus ku mbuga nkoranyambaga bavuye kuri miliyoni 49,7 bagera kuri miliyoni zisaga 84 nyuma y’aho uyu rutahizamu w’umunya Portugal ayigereyemo binatuma abaterankunga bayo barimo Jeep na Adidas bongera akantu bayimenagamo.

JEEP ikimara kubona ko Juventus yateye intambwe ikomeye mu kwigarurira abafana,yakubye inkunga yahaga iyi kipe ku mwaka iva kuri miliyoni14 z’amapawundi zigera kuri 41.

Adidas yo yatumbagije amafaranga yahaga Juventus agera kuri miliyoni 48 z’amapawundi kugeza muri 2024.

Mu mwaka we wa mbere,Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 29 mu mikino 43 ndetse kuri ubu ari mu bakinnyi 3 beza bazatorwamo umukinnyi wa mbere ku isi na FIFA.