Print

Arsene Wenger yahishuye igihe Arsenal yari igiye kugura Messi n’icyatumye atayerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 1971

Ubwo Arsenal yari ihagaze neza mu mwaka wa 2003,yagiye kugura abakinnyi bakiri baro muri FC Barcelona barimo Lionel Messi,Cesc Fabregas na Pique gusa ibona uyu Fabregas gusa nkuko Wenger yabitangaje.

Yagize ati “Twari mu biganiro byo kugura Messi nyuma yo kugura Fabregas kuko bombi barakinanaga mu ikipe y’abana.Uba ugomba kureba neza impano z’abakinnyi ufite iyo mu makipe mato iyo uri ikipe ikomeye nka FC Barcelona.”

Wenger yavuze ko amahirwe yo gusinyisha Messi yayoyotse nyuma yo kugura Fabregas kuko ngo itashakaga gutakaza abakinnyi babiri icyarimwe ngo berekeze mu ikipe imwe.


Messi yari agiye kwerekeza muri Arsenal akiri umwana byicwa nuko yari yaguze Fabregas