Print

Miss Mwiseneza Josiane na Bishop Gafaranga Bashyize hanze ukuri ku by’urukundo rwabo[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 9 September 2019 Yasuwe: 22304


Nubwo ibi byavugwa ariko hari bamwe bakomezaga kubihakana bavuga ko uyu Bishop Gafaranga yaba afite umugore ndetse n’abana,ibi byose bikimara kuvugwa DC TV RWANDA yagiranye ikiganiro na buri umwe yaba Mwiseneza josiane ndetse na Bishop Gafaranga.

IKIGANIRO KIHARIYE NA MWISENEZA JOSIANE AVUGA KURUKUNDO RWE NA GAFARANGA

Muri iki kiganiro Mwiseneza Josiane umunyamakuru yamubajije iby’amakuru yavuzwe ko yaba ari mu rukundo na Gafaranga, yasubije ko ibyo atari byo ko ari inshuti bisanze kandi ko uretse kwifotozanya gusa ntakindi kiri hagati yabo.

Ati"Iby’urukundo ntabyo nzi, Gafaranga rero uretse ko wenda twifotoranyije gusa, ni nkuko naza nawe nkakubwira ngo twifotozanye, ntakindi rwose!"

nyuma yo kumva uruhande rwa Mwiseneza Josiane, DC TV RWANDA yagiranye na none ikiganiro na Bishop Gafaranga kugirango nawe agire icyo abivugaho.

IKIGANIRO CYIHARIYE NA BISHOP GAFARANGA AGARUKA KURUKUNDO RWE NA MISS JOSIANE

Mu kigaro nawe yatangaje ko ibyo abantu batekereje atari byo ko ahubwo yamenyanye na Josiane ari umufana we ndetse ko yanifuzaga ko yakwegukana ikamba.

Ati"Njye Josiane naramufanaga cyane! njye buriya niwe numvaga yakwegukana ikamba, nuko rero duhura nka Miss Josiane nange ndi Bishop Gafaranga. ibyo gukundana byo hoya rwose."

Yongeyeho ko afite umugore wisezerano kandi babana.

Ati"Icya mbere cyo mfite umugore kandi umugore w’isezerano, n’imbere y’Imana ndumva byarabaye,bivuze ngo nta mbaraga nagira zo kujya mu bintu nkibyo"