Print

Umugabo washinjwaga gufata ku ngufu umugore yaziritswe yambaye ubusa igitsina cye kigaburirwa imbwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 7721

Uyu mugabo utavuzwe amazina w’imyaka 30 yababaje abantu benshi ubwo amashusho y’ubu bugome yakorewe yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kwezi gushize nibwo uyu mugabo yashinjwe gufata ku ngufu umugore mu mujyi wa Mexico birakaza aya mabandi yamufashe aramuzirika yambaye ubusa arangije ahamagara imbwa yo mu bwoko bwa Pit bull y’umweru iraza irya igitsina cye.

Uyu mugabo yumvikanye ari kuvuza induru avuga ati “Nimundeke nigendere” ariko aya mabandi yamufunze umunwa arangije amuteza iyi mbwa ye.

Aya mashusho y’uyu mugabo ari kuribwa igitsina n’imbwa yafashwe mu kwezi gushize nayo nyuma y’aho uyu mugabo ashakiwe n’aya mabandi akamwihakanira.

Igihugu cya Mexico kiri mu biberamo urugomo rukabije kuko mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka abantu basaga ibihumbi 17 bishwe.Ntabwo biramenyekana niba uyu mugabo yarabashije kubaho nyuma y’aho iyi mbwa iririye igitsina cye cyose hagasigara igikomere.


Comments

kagina laura 11 September 2019

Ko yafashe kungufu se ubwo uwo nuwo kugirirwa impuhwe . nubundi Bible itubwira kwikiza ingingo zacu zidutera gucumura