Print

Abadepite muri Kenya barwanye inkundura mu Kiliziya bituma haduka inkubiri ku mbuga nkoranyambaga bavuga amabi abera mu madini[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 September 2019 Yasuwe: 3246

Mu nsengero zo muri Kenya iyo amasengesho arangiye ahenshi baha umwanya abanyapolitiki bakavuga gahunda zabo za politiki.

Uyu mudepite w’ahitwa Kiharu ejo ku cyumweru yinjiye muri kiliziya gatolika yo mu gace ahagarariye maze ababwira ko abo bantu bo muri Jubilee badakwiye kuba bavugira mu gace ke atabizi.

Habaye ubushyamirane mu kiliziya hagati y’abashyigikiye Jubilee n’abo ku ruhande rwa William Ruto bibumbiye mu kitwaTangatanga, kugeza polisi ije guhosha.

Kubera ibi, ubu Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga baranenga cyane amabi abera mu madini mu nkubiri bise #ShameOnTheChurches

Umwe yanditse ati: “Itorero muri Kenya rikeneye kureba niba ryigisha ijambo rya Yezu Kristu cyangwa ryigisha ijambo rya ruswa rigafunga ijisho ku kibi”.

Undi ati: “Urukundo rw’amafaranga niwo muvumo uri mu itorero uyu munsi. Itorero rikeneye gukizwa iki cyaha”.

Undi yanditse ko ‘ubusazi nka buriya mu nzu y’Imana burutwa n’imirwano yo mu kabari’.

Undi avuga ko abanyapolitiki bamaze gushyira amafaranga menshi mu madini “niyo mpamvu muri iki gihe pasitoro agusengera butewe n’icyo watuye”.


Umwe avuga ko Perezida Kenyatta yakwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda ngo “agafunga amadini akura nk’ibihumyo agamije inyungu, akayategeka ko bagira impamyabumenyi ya tewolojiya”.