Print

Perezida wa DR.Congo Felix Tshisekedi yashyizeho Minisitiri mushya w’ubuzima witezweho byinshi mu kurwanya Ebola

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2019 Yasuwe: 1591

Minisitiri mushya w’uuzima wagiriwe icyizere na Perezida Tshisekedi ni Dr André Eteni Longondo.

Asimbuye Dr Oly Ilunga weguye taliki 22 Nyakanga, 2019 nyuma yo gushinjwa ko atashoboye guhangana n’urugamba rwo guhashya Ebola.

Minisitiri Eteni Longondo yatangaje ko azanye ingamba nshya mu mirimo yahawe ndetse ko agiye kurushaho gufatanya n’abanyagihugu guhangana n’ibyorezo bya hato na hato bibibasira.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo yatangaje ko ataje muri guverinoma ngo ajye yirirwa atembere mu modoka ihenze cyangwa yicare mu ntebe nziza mu biro bye ahubwo aje gukorera abaturage.

Uyu mugabo aje gukomeza intambara igihugu cye kirimo yo guhangana na Ebola, akazafatanya na Prof Jean Jacques Muyembe washinzwe na UN guhangana n’iriya ndwara.