Print

Perezida Trump yatutse bikomeye umuhanzi John Legend n’umugore we Chrissy Teigen

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 4780

Uyu perezida wa USA,yagiye ku rubuga rwa Twitter avuga ko abantu bamwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika batamuha icyubahiro kimukwiriye nka perezida aho ngo yakuyeho ubutabera bwicaga abantu ndetse ngo yageze kuri byinshi bitakozwe nundi muperezida wese wayoboye USA.

Trump yavuze ko ubutabera bwari bumeze nabi muri USA bukandamiza abantu yabuhinduye kandi abandi baperezida baragiye barebera bityo abanyamerika bari bakwiriye kumuririmba.

Perezida Trump yahise yadukira umuhanzi John Legend amwita mubi [boring] n’umugore Chrissy yise umushizi w’isoni.

Trump yavuze ko ngo aba bombi bashimishijwe n’uburyo yakebuye ubutabera akabusubiza mu nzira nyayo ariko ntibigeze bamufasha nyuma yo gukorwa.

John Legend yahise asubiza Trump ko akeneye gushimwa cyane ahita asaba umugore we Melania ko yagira icyo akora umugabo we akabona amashimwe ahagije.




Trump yateranye amagambo na John Legend