Print

Kate Bashabe yavuze uburyo nta gitangaza kirimo kuba umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Peter Okoye yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2019 Yasuwe: 3535

Mu bamwifurije kugira umunsi mwiza w’amavuko harimo n’umuhanzi w’icyamamare muri Africa ukomoka muri Nigeria Peter Okoye wamenyekanye aririmbana n’umuvandimwe we mu itsinda rya P Square.

Uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Ati “Isabukuru nziza ku nshuti yanjye Kate Bashabe umuyobozi washinze Kabash fashion house.”

Kate Bashabe nawe yanyuze ahatangirwa ibitekerezo ashimira uyu muhanzi kubwo kumwereka ko yifatanyije nawe.

Umuhanzi ukomeye muri Africa kuba yifurije isabukuru Kate Bashabe hari abumva ko ari igitangaza bagashaka no kumenya aho bahuriye kugira ngo bamenyane.

Kate Bashabe yavuze ko ibyo nta gitangaza abibonamo.

Ati “Ni byiza nanjye nabyishimiye kubona ko Peter yanyifurije kugira isabukuru nziza y’amavuko kandi hari n’abandi babikoze gusa kuri njye ntabwo mbibonamo igitangaza.”

Kubijyanye n’umubano we na Peter avuga ko byo nta kintu yabitangazaho gusa ngo icya mbere ni ukumenya ko baziranye.

Peter Okoye ukomoka muri Nigeria ni umugabo w’imyaka 37 afite umugore n’abana babiri.

Peter Okoye ahutse kuvugwa na mugenzi we ‘Diamond Platnumz’ wo muri Tanzania ko yajyaga aca ku ruhande akaryamana n’umugore we ‘Zari’ ngo biri no mu byatumye batandukana.