Print

Kigali: Indaya yakubise umwarimu umwuko mu mutwe arakomereka cyane bapfuye ko yanze kuyishyura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 8002

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mugabo bivugwa ko ari mwarimu yararanye n’iyi ndaya ariko bukeye mu gitondo yanga kuyishyura ibihumbi 2000 bari bavuganye nibwo yahise ifata umwuko iwumukubita mu mutwe arakomereka cyane.

Iyi ndaya ikimara kubona abantu bahuruye nyuma y’aho uyu mugabo yarimo avirirana,yavuze ko ngo yamukubise uyu mwuko kubera ko yitabaraga kuko ngo uyu mugabo yari agiye kumutera icyuma.

Abashinzwe umutekano bahise bagera aho uyu mukobwa yari atuye baramutwara mu gihe umugabo we yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Remera kwivuza kuko yaviriranaga.

Iyi ndaya yemereyeabantu ko itega ku muhanda ndetse ko nta faranga na rimwe yahawe n’uyu mugabo bararanye ahubwo ngo yashakaga kumutwara n’ibihumbi 5000 FRW yari yakoreye.

Abaturanyi b’uyu mugabo bahamya ko iyi ari incuro ya 3 uyu mugabo arwanye n’indaya bapfa kwanga kuzishyura.


Comments

11 September 2019

Bamwice uwo no umuco mubi


11 September 2019

Bamwice uwo no umuco mubi


gasake 11 September 2019

abagifite ifemba ry’indayi nimubicikeho kuko amazi siyayandi wibaze nawe mwarimu!