Print

Nyagatare: Abana babiri bahiriye mu nzu ababyeyi bari basize babafungiranyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 5267

Aba bana bato b’uwitwa Njyanabo Gilbert wo mu Kagari ka Barija i Nyagatare, bahiriye muri iyi nzu aho uwitwa Uwase Pascaline w’imyaka 2 yahasize ubuzima mu gihe musaza we Iranzi Geoffrey w’imyaka 6 yapfuye agejejwe kwa muganga.

Abana bakiniraga hafi y’uru rugo rwarimo aba bana,bahise batabaza bakibona iyi nkongi,ariko nubwo abantu bagerageje kuzimya iyi nkongi no kumena inzugi zayo zari zifunze kugira ngo batabare,bageze kuri aba bana basanga umwe yamaze gupfa mu gihe undi we yagejejwe kwa muganga yapfuye.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,ababyeyi b’aba bana bari bahungabanye ku buryo bananiwe kugira icyo batangaza ku mpamvu yatumye basiga aba bana bato babafungiranye.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine ntawe ubutaho, bafungiranye, cyane ko ntawe umenya aho inkongi ituruka.

Icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana,aho bikekwa ko ari insinga zaba zakoranyeho cyangwa se ikindi kintu cyari gicometse.