Print

Burera:Umugabo yaciwe amande kubera gusibya umwana ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 2168

Abayobozi b’inzego zibanze bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro kuko nyuma y’aho umugabo witwa Nsabimana Dominique wo mu Murenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, aciriwe y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) kubera ko atazi gusoma,na Bigirimana yaciwe amande y’uko ngo yasibije umwana ishuli.

Nkuko bigaragazwa n’inyemezabwishyu yahawe Bigirimana,ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nzeri 2019,yaciwe ibihumbi 2000 by’amande kubera ko yasibije umwana ishuli.

Iyi misoro itangaje iri gucibwa abantu mu bice bimwe by’icyaro ikomeje gutuma benshi bibaza ku bijyanye n’amategeko agenga imisoro.


Comments

HI 11 September 2019

Yewe amande natanze yo ni menshi. ngo kudacana itara ryo hanze,... sinzi niba mu mategeko birimo


F 11 September 2019

Aya amendes yo ni ngombwa, gusibya umwana bituma aba umuswa mu ishuri.