Print

Cristiano Ronaldo yaraye aciye agahigo gakomeye muri Portugal katarakorwa n’undi mukinnyi wese ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 3258

Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kwinjiza ibitego amakipe y’ibihugu 40 ndetse yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’I Burayi utsinze ibitego 93 mu ikipe y’igihugu.

Cristiano Ronaldo waraye atsinze ibitego 3 mu minota 15 gusa,yerekanye ko agifite gahunda yo guca uduhigo kuko yabaye umukinnyi wa mbere ku isi umaze gutsinda ibitego ibihugu 40 bitandukanye birimo n’ibigugu nka Espagne n’ibindi.

Lithuania yabaye igihugu cya 12 Cristiano Ronaldo yatsindiyemo ibitego 3 birimo Portugal, Italy, Russia, Spain, Japan, Armenia,Sweden,Turkey, Northern Ireland, Netherlands, England.