Print

Umukobwa mwiza yashimwe na benshi kubera ukuntu yemeye gushyingiranwa n’umusore ufite ubumuga bwo kutabona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 7612

Kuwa 07 Nzeri nibwo uyu mugeni w’uburanga yasezeranye n’uyu mugabo we ufite ubumuga bwo kutabona mu birori byabereye ahitwa St. Williams Catholic Church mu gace ka Lafia gaherereye muri leta ya Nasarawa.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko uru rukundo ari urw’ukuri kuko ngo ibi bidakunze kubaho ndetse ngo benshi mu batuye isi badaha agaciro abafite ubumuga.

Uyu mugeni w’uburanga akomoka ahitwa Plateau akimara guhamya ko isezerano rye n’uyu mugabo we ubana n’ubu bumuga,imiryango yabo,inshuti n’abandi bantu batandukanye bamushimiye umutima mwiza we.

Ifoto y’uyu mugabo n’umugore yakwirakwijwe hirya no hino ku isi ndetse bamwe bemeza ko hari abagifite urukundo nyakuri.Abantu bamwe bibukije urubyiruko ko urukundo rutagira umupaka kandi rutarobanura ku bwoko,ku isura,ubumuga n’ibindi.


Comments

12 September 2019

Arko ndumva kuba yavuze ko ari mwiza nta gikuba cyacu


tuu 11 September 2019

Uyu munyamakuru uba wanditse ngo umukobwa mwiza aba ashaka kuvuga iki? Hari umuntu ubaho utari mwiza (twese twaremwe mu ishusho y’Imana )kuba uno muntu afite ubumuga ntibikuyeho ko ari umuntu kandi ko agomba gukundwa nkabandi, mujye mwandika inkuru ariko mushyiremo ninyurabwenge . Ikosore wowe wanditse ibi kandi iki si igitangaza .