Print

Impamvu Neymar Jr yashyize imbaraga muri gahunda yo kwerekeza muri FC Barcelona yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 3980

Papa wa Neymar Jr yabwiye ikinyamakuru Footmercato ko Neymar Jr afite urukumbuzi rwinshi rwo kongera gukinana na Lionel Messi na Suarez bakinanaga mbere ya 2017 ariyo mpamvu yarwanye inkundura ngo asubire muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi ariko ntibyamukundira.

Yagize ati “Umunya Brazil aba ashaka kuba ahantu yishimiye.Umuhungu wanjye yari yishimye muri FC Barcelona.Ubwo inshuti ze zamusabaga ko yayigarukamo,byamukoze ku mutima cyane.”

Aba bakinnyi bakinannye na Neymar imyaka 4 kuva muri 2013 kugeza 2017,yakoze ibishoboka byose ngo PSG imurekure ndetse ngo yiyemeje kongera miliyoni 17 z’amapawundi ku yo FC Barcelona kugira ngo PSG imurekure.Neymar Jr agiye gukomeza gukinira PSG kuko ibiganiro hagati yayo na FC Barcelona byananiranye.

Umubyeyi wa Neymar Jr yavuze ko byamubabaje kuba atarabashije gusubiza uyu muhungu we muri FC Barcelona gusa ngo byatewe nuko nta release clause iri mu masezerano ye na PSG.



Urukumbuzi Neymar Jr afite rwo kongera gukinana na Messi na Suarez rwatumye ahatiriza gusubira muri FC Barcelona