Print

Abayobozi b’u Rwanda na Uganda bagiye guhurira i Kigali mu nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 1745

Muri Kanama 2019 nibwo perezida Kagame na Museveni bahuriye muri Angola hamwe na bagenzi babo barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo, Félix Tshisekedi wa RDC na João Lourenço wa Angola basinya kuri aya masezerano agamije gushyira akadomo ku bwumvikana buke bwari hagati y’ibi bihugu byombi ariyo mpamvu impande zombi zigiye guhurira I Kigali mu cyumweru gitaha.

Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa na ho iry’u Rwanda rizaba riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Oliver Nduhungirehe.

Aya masezerano y’ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’ibihugu y’u Rwanda na Uganda bwaturutse ahanini kuba Uganda yarashinjwe gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,guhohotera Abanyarwanda babaga ku butaka bwa Uganda ndetse no kubangamira abashoramari b’Abanyarwanda.

Ingingo ya mbere y’aya masezerano ku gika cya 2, kugera ku cya 4 yasabye ibihugu byombi kwirinda kubangamirana.

Igira iti "Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba byaba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw’igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’urundi ruhandi. Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n’abo bakubahiriza amategeko yacyo.

Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi haba urujya n’uruza rw’abantu n’urw’ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi."


Comments

joel i burundi 12 September 2019

Nukuri baribatatinze kuko vyatubabaza natwe kudahuza kwabo