Print

Uwateye icyuma mu itama umuhanzikazi Asinah yatawe muri yombi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 September 2019 Yasuwe: 3632

Uyu mukobwa acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah nkuko Police y’u Rwanda yabitangaje.

Ubwo byabaga Asinah yavuzeko uyu mukobwa bahuriye mu kabyiniro ka People kaba Ku Kacyiru.

Avuga ko uwo mukobwa bataziranye kandi ko ataramenya icyo yamuhoye ngo kuko bwari ubwa mbere amubonye.

Uyu mukobwa afite imyaka 27 atuye mu mudugudu w’akabugenewe, akagali ka Kinyange, umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.