Print

Igihe Fireman na bamwe muri bagenzi be bazavira Iwawa cyamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 1528

Fireman uri mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda yari amaze umwaka ajyanwe Iwawa kubera kubatwa n’ibiyobyabwenge ariko we na bagenzi be 1659 bazahabwa impamyabushobozi.

Fireman yize ibijyanye n’ubuhinzi ndetse abashinzwe kugorora urubyiruko baherutse gutangaza ko ari mu bantu b’intangarugero mu rubyiruko rwari Iwawa.

Mu minsi ishize nibwo Fireman yahawe ikiruhuko ava Iwawa aza gukora indirimbo yitwa “Ntarirarenga” yafatanyije na Jay C na Safi Madiba,bagira inama abantu yo guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge.

Fireman wari warabaswe n’ibiyobyabwenge bikomeye bikoreshwa mu Rwanda,yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka “Bana bato,urwikekwe,Mama Rwanda,Africa,n’izindi ndetse ari mu bari bagize itsinda rya Tough Gangs ryakoze akazi gakomeye mu muziki wa Hip Hop mu Rwanda.

Abndi baraperi bari Iwawa barimo Young Tone na Neg- G The General bo ntabwo bararangiza igihe cyateganyijwe.