Print

Raheem Sterling yatangaje icyo agiye gukora kugira ngo yibagize abakunzi ba ruhago Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 2078

Raheem Sterling yatangaje ko nubwo atari ku rwego rumwe na Messi na Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi muri ruhago,yavuze ko akomeje kwitwara neza nkuko ahagaze neza muri iyi minsi yazabibagiza isi yose.

Yagize ati “Iyo urebye aba bakinnyi bombi,ikintu cy’ingenzi uhita ubona nuko batitwaye neza icyumweru kimwe,bibiri,bitatu ahubwo bitwaye neza mu gihe cyose bamaze mu mupira w’amaguru.Ubu nibwo ndi gukina ku rwego rwo hejuru,nkeneye gukomeza kwitwara neza.”

Raheem Sterling niwe Mwongereza uhagaze neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino aho kuri ubu amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 4 ya shampiyona amaze gukina ndetse ari gufasha Ubwongereza kwitwara neza mu gushaka itike yo kwerekeza muri Euro 2020.