Print

Lionel Messi yabwiye amagambo akomeye ubuyobozi bwa FC Barcelona bwananiwe kugura Neymar Jr

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 3354

Messi ashidikanya ku mbaraga ubuyobozi bwa FC Barcelona bwashyize mu kugarura Neymar Jr aho yavuze ko uyu munya Brazil yari afite ubushake bwo kugaruka.

Neymar Jr yifuzaga gusubira muri FC Barcelona kubera ko yananiwe kwitwara neza mu ikipe ya PSG kuva yayigeramo muri 2017 aguzwe akayabo ka miliyoni 198 z’amapawundi.

Abajijwe n’ikinyamakuru Diario Sport niba abona FC Barcelona yarashyizemo imbaraga mu kugarura Neymar Jr yagize ati “Ntabwo mbizi,ntabwo nzi neza niba barakoze ibishoboka byose.Nta makuru ahagije ndabona ku bijyanye n’ukuntu amakipe yombi yagiranye ibiganiro kugira ngo nemeze ko ikipe yashyizemo imbaraga.

Sinzi icyabaye ku buyobozi ngo bunanirwe kugura Neymar Jr.Naganiriye na ney ambwira uko ibintu byari bimeze.fuzaga cyane kugaruka.”

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa FC Barcelona butifuzaga Neymar Jr cyane ahubwo ngo bwamushatse bikomeye bitewe no gushaka gushimisha Messi wamwifuzaga.

Abajijwe niba yarifuzaga ko Neymar agaruka,Messi yagize ati “Nari kwishima cyane iyo asinya.Numvise ko hari abantu batabyifuzaga.Ibyo birumvikana kubera uburyo yavuye mu ikipe.”



Messi yababajwe cyane no kuba ubuyobozi bwa FC Barcelona bwarananiwe kugarura Neymar i Camp Nou